Minisitiri Mukazayire yahaye impanuro ikipe y’Igihugu mbere yo gutangira irushanwa

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama, Minisitiri wa Siporo Madame Nelly MUKAZAYIRE yahuye n’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura igikombe cya Afurika cya Handball kizabera mu Rwanda kuva tariki 21 kugera 31 Mutarama 2026.

Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu bahawe impanuro n’inshingano yo guhagararira Igihugu muri Africa Cup of Nations

 

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda KWISANGA Peter wavuze ahagarariye abakinnyi yatangaje ko abakinnyi bose bameze neza nta n’umwe ufite ikibazo, kandi biteguye guhagararira neza igihugu muri iri rushanwa, ndetse batangaza ko intego ya mbere bihaye ari ukubanza kurenga imikino y’amatsinda bakaza mu makipe umunani ya mbere, nyuma bakazabona kwiha zindi ntego.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda KWISANGA Peter yavuze ahagarariye abakinnyi

 

Minisitiri wa Siporo Madamu yasabye abakinnyi ko bagomba kurangwa n’ishyaka, bakibuka ko bahagarariye abanyarwanda bose kandi nabo biteguye kubashyigikira.

“Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa, tugomba kwakira neza tukanitwara neza tukaza mu ba mbere, ni ishema kuba dushoboye kwakira iri rushanwa, dufite ikipe ikina ifite n’ubushobozi bwo kongera kwitabira igikombe nk’iki atari ukwitabira gusa kuko twakiriye”

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yavuze ko Handball ari umukino utanga icyizere bagomba gushyigikira

“Ni umukino dushyigikiye kandi ni siporo tubonamo ejo heza, iri muri siporo itwereka ko gutangirira mu batoya bishoboka, ikaba ari siporo ishobora gutuma tugira icyizere. Iyo wabonye aho ufite amahirwe urushaho kuhashyira imbaraga, mu myaka itatu iri imbere, dushobora kuba turi mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika bishobora kwinjira mu gikombe cy’isi banabitsindiye”

Yabijeje ko abanyarwanda bose bari kumwe n’ikipe y’igihugu kandi bizeye ko abakinnyi bafite ubushobozi bwo kugaragaza ko igihugu gishoboye, ndetse banakora ibyo benshi batatekerezaga, ari naho hava kwerekana ishusho ya Siporo y’u Rwanda.

“Gutsinda si impano gusa, ni ikiri ku mutima n’ikiri mu muntu, igihe cyose muhagaze muri kiriya kibuga ntimwibagirwe ko byose bigomba kurangwa n’indangagaciro no kuba mwambaye ubunyarwanda, tuzaba duhari, n’abanyarwanda twabashishikarije kuzaba bahari kandi batweretse ko bazaba bahari”

X